Ikigo cya HORIZON SOPYRWA Ltd gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti mu Rwanda, cyateguye umunsi wagenewe abahinzi b’ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo kubashimira uburyo bongereye umusaruro mu bwiza no mu bwinshi
Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, icyo gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, aho abahinzi b’ibireti babaye indashyikirwa mu kugemura umusaruro mwinshi kandi mwiza bahawe ibihembo bitandukanye birimo kuremerwa inka 52, bahabwa matola 40, shitingi zo kwanikaho ibireti 64 n’ibindi bifasha umuhinzi guhangana n’igihe cy’imvura birimo inkweto 70 za bote, amasuka 56 n’imitaka 56.
Umuyobozi wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel aganira na Kigali Today, yavuze ko icyo gikorwa cyo guhemba abahinzi b’ibireti cyateguwe hagamijwe gutera ishyaka abandi bahinzi bakomeje kugenda gahoro mu buhinzi bw’ibireti.
Ati «Iyo abonye mugenzi we yarahinze neza akabona umusaruro mwinshi bakamuha inka, bimutera ishyaka ryo kurushaho gukora neza, kandi ntabwo ari ukugira ngo umusaruro wiyongere gusa, tuba tugamije n’imibereho myiza y’abaturage kuko kubona amata, kubona amafaranga, kubona ifumbire byose ni ibintu biganisha ku mibereho myiza y’umuturage.
Arongera ati «N’izi matola dutanze kugira ngo umuturage aryame heza, byose bikubiye ku mibereho myiza y’abaturage».
Uwo muyobozi yavuze ko uburyo abahinzi bakunze ubuhinzi bw’ibireti, aho umusaruro umaze kwikuba inshuro nyinshi ndetse n’ibiciro by’ibireti ku musaruro w’umuhinzi bikomeza kwiyongera, ari nako ubwiza byabyo bukomeje gushimwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati «Turishimira uburyo abahinzi bafite ubushake bwo guhinga ibireti n’uburyo umusaruro uri kwiyongera cyane. Kuva SOPYRWA yabaho ni ubwa mbere tubona umusaruro ugera kuri toni 400 mu kwezi kumwe. Ni ibintu bidasanzwe twishimira muri iki gihe cy’ihinga (season), ubona abahinzi babyishimira cyane, aho bigaragarira mu buryo bafata ibireti n’uburyo bahembwa neza, ubona bahinga babyishimiye».
Arongera ati «Umushongi wacu ni uwa mbere ku Isi mu bwiza, bariya baguzi ni ko batubwira, buriya hari ibyiza bawubonamo batabona mu bindi bireti by’ahandi, urabona aba baturutse muri Amerika badusuye, batugurira 50% indi 50% igatwarwa n’abandi, ariko aba bonyine bari hano bafite ubushobozi bwo gutwara umusaruro wose w’uruganda, biradusaba imbaraga zo guhaza isoko».